Murabyumva mute?

in kinyarwanda •  6 years ago  (edited)

Mwaramutse neza aba steemians. Muminsi Mike Maze kuri steemit nabonye ko steemit irenze gushaka amafaranga ahubwo ari nishuli Kandi umuntu yigiraho byinci birenze amafaranga ndetse byanamufasha gukorera amafaranga. Steemit n'isomero n'ikigega cyubumenyi.

Ngendeye kuricyo kintu natekereje kuribi bibazo u Rwanda dufite:

  1. Turacyari hasi mugukunda gusoma no kwandika kandi aha niho ubumenyi bwose buri mubitabo kandi nomukwandika niho twasigira umurage abadukomokaho kandi ninaho twahugurana ubwacu.

  2. Abanyarwanda benci bafite ikibazo cyururimi turacyavangavanze mundimi bamwe bazi icyongereza abandi igifaransa abandi bakabivanga ariko ururimi duhuriyeho ni ikinyarwanda. Sinzi imibare ariko ndakeka 99% by abanyarwanda bumva ikinyarwanda bakanakivuga.

  3. Ururimi rwacu rwashyizwe mundimi zishobora kuzima ntagikozwe ariko nibyo ubu murwanda kuvuga icyongereza byafashwe nkigipimo cy'ubwenge kandi bitandukanye cyane nukuri. Ese nkatwe steemians murabona ntacyo twakora ngurururimi rube isoko y ubumenyi? Ngurururimi rutazima.?

  4. STEEMIT mu Rwanda abantu benci ntibarayimenya ndetse na cryptocurrency ntazo bazi abenci. Ibyo byose biterwa Nuko byandikwa mundimi abanyarwanda batumva neza cyangwa bagakeka ko bishobora kuba ari ibyabatekamitwe kuko babona ntaho bihuriye n'u Rwanda ariko ntago arukuri.

  5. Abanyarwanda ntago tumenya (opportunity) amahirwe ari mu ikoranabuhanga ndetse no mubindi bintu bitandukanye kubera ikibazo cyo kutumva indimi z'amahanga.

Nyuma nibajije icyakorwa:

Ko steemit ari communaute ikaba nisoko y ubumenyi kuki tutagira igikorwa ngo abanyarwanda bose bisange muri Steemit nkuko bisanga kuri Facebook kuko ibiriho babona aribyabagenze babo.?

  1. Dukoze tag ya kinyarwanda tugashyiraho ubumenyi nibyiyumviro byose dufite, mumuco nikinyabupfura byakinyarwanda. Ibi ntibyadufasha kubona byinci twandika ndetse bidatuma Tuba umuryango mugari? Ese ntibyatuma abanyarwanda bose bayisangamo bakanayisobanukirwa.

  2. Dufite ubumenyi mubintu bitandukanye, turi aba experts muri fields zitandukanye z'ubuzima kandi tukeneye ko abanyarwanda bose bahuguka kuko nibo ba clients tuzakenera, nibo bafana tuzakenera, nibo bazatwaka ama service atandukanye. Ese ntitwabiyegereza tunyuze kuri steemit tukoresheje ururimi bumva neza?

  3. Steem schools ziki nyarwanda muratekereza uruhare zagira mukuzamura abanyarwanda mumyumvire.

Kugiti cyange numva ntacyo ntakora kugirango umuryango nyarwanda uhuguke unakerebuke mumyumvire kuko bizoroha kubigisha ibyaribyo byose ndetse bizanakomera kugirango bashukike mugihe bahuguwe kandi mururimi bumva neza.

Mubyumva gute?

MUGIRE AMAHORO!

Jado

@bmotives

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!
Sort Order:  

Ibyo uvuze nibyo, iyo tag tugombwa kuyitangiza, ariko mbere yibyo tugombwa kubanza gushobora kuzana abandi banyarwanda muri steemit, kandi nkuko wabivuze abenshi baracyabyumva nk'imitwe. Biceyemo aho iyo tag yawe ni faster faster kandi ndatekereza yadufasha cyane. Kandi ndumva ari vuba.

Yeah nibyo Ange nugukomeza gukora ubukangurambaga

Ahubwo nge ndi mushya munfashijemwanyigisha uburyo ikora murakozd

Mpa contact nagufashirizaho

+250783986151
Iba no kuri whatsapp,
Murakoze