STEEMIT niki? Ese nkumunyarwanda yakumarira iki?

in kinyarwanda •  7 years ago 

Nkuko umaze iminsi ubyumva Kuma Radio 📻 naza television zitandukanye nyarwanda cyangwa mpuzamahanga, isi irikuva muburyo bwa analogue ijya muri digitale, iva muburyo bwo kugendana amafranga muntoki yinjira muburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Screenshot_2018-04-13-15-19-53-1.png

Nimururwo rwego nigihugu cyacu kitasigaye inyuma ndetse kirakataje kurusha ibihugu byinci mugushyira mubikorwa ububuryo bwo gukura amafaranga mu Ikofi umuntu akishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Screenshot_2018-04-13-15-24-12-1.png

Ariko nubwo igihugu cyacu gikataje abaturage bamaze kumva iyo system baracyari bake kandi ibintu byose bishya haba harimo amahirwe menci cyaneee.

Murwego rwo guteza imbere uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga

🔴 Isi yazanye ubundi buryo bw'amafaranga ari digitale( cryptocurrencies or digital currencies), niba ujya ukurikira amakuru yubukungu wagiye wumva impuguke zivuga Bitcoins, etherium,steem, steem dollars.... Nandi mafranga ari digitale atandukanye Dore ko ari menci.

Screenshot_2018-04-13-15-30-42-1-1.png

🔴 Hagiye habaho uburyo bwo gushora muri aya mafranga ndetse no ku ishyura ibintu bitandukanye hakoreshejwe aya mafranga, hari abagiye bashoramo bagura aya mafranga yazamuka mugiciro bakayagurisha bakunguka,

Dore Bitewe nuburyo akunzwe muriyimyaka abantu baba bayashaka ari benci ibyo bikaba byatuma Ata cyangwa akazamuka mugaciro nkandi mafranga yose.

Ndetse hari nuburyo bwa mining technology bwo kubona ayama digital coins ariko ubu buryo buragoranye nkuko gucukura amabuye y agaciro bigoye nkuko ubyumva..

cropped-crypto-mining-2-1080x675.jpg

Hari nuburyo bwa multi level marketing bwo kuyabona wagiye wumva za Cryptobitx n'izindi.

🚩🏁Hakaba nubundi buryo bworoshye arinabwo ncaka kukubwira aribwo

STEEMIT

Screenshot_2018-04-04-18-24-42.png

Nakubwiye ku ikoranabuhanga rya blockchain arinaryo rihatse ayama digital coin ndetse na mining yayo.

STEEMIT igendeye kuriyi technology yakoze urubuga nakita nyunguranabitekezo nubwo arinkoranyambaga ariko rufite umwihariko wo kuba nyunguranabitekero kuko binyuze kururu rubuga, ushobora gukora ibi bikurikira:

  1. Abantu bagenda bandika kubintu bitandukanye bumva basobanukiwe kurusha abandi, bumva bakigisha abandi hari nabandi bandika kubibanezeza mubuzima. Ingero zagafasha kubyumva:
    a. Hari abandika bigisha abantu kubyo guteka nimirire mizima(tag food)
    b. Harabandika bereka abantu aho basohokeye nabo basohokanye(tag travel, love....)
    c. Harabandika kuri sports zitandukanye
    d. Harabandika kubuzima
    e. Harabandika kubukungu
    f. Hari naba sharing amafoto bakagira ibyo bayavugaho.
    g. Harabandika kurukundo nutundi duce tutandukanye twubuzima.

  2. Hari abamamaza ibihangano byabo indirimbo kuri dtube aho ushyiraho ama video nama Audio.
    IBYO BYOSE MVUZE RUGURU IYO UBIKOZE URISHYURWA wishyurwa iki rero.? Nkuko nabikubwiye ururubuga rushingiye kuri technology ya blockchain ahahakorwa mining binyuze mukwandika,audio, photo and video. Bityo ukishyurwa ama digital currency ariyo steemit and steem dollars.

Screenshot_2018-04-13-15-44-10.png
#urugero rwa account yange @bmotives

Wishyurwa wakoze iki rero?:

a. Wanditse inkuru, washyizeho video cyangwa audio
b. Hari uwakunze (upvote cg like) inkuru yawe, audio or video
c. Iyo nawe hari inkuru wakunze, WA likinz cg w upvotinz byose ni kimwe.
d. Iyo washyize comment kunkuru, audio or video y' umuntu runaka.

Uretse ubwo buryo bwo kwishyura hari ni byitwa steemit schools cg amashuli ya steemit aho abantu bashobora kwigishwa ibijyanye nubukungu ubusizi nibindi bitandukanye.

Screenshot_2018-04-13-15-48-52-1.png

Ndetse Steemit ninuburyo bwo gusabana no guhura nincuti nshya mubuzima Dore kohajya habaho no guhura abakoresha ururubuga bagasangira bakishimana.

Screenshot_2018-04-13-15-51-16-1.png

iyo ni team Uganda irimo nkabanyarwanda biga bakanakorera Uganda. #harimo nabishyura school fees kubera STEEMIT

U5dtuUqirqVdgXtNCF1H27EFsfK2Ydx_1680x8400.jpeg
#Ibumoso ni @zahabu business consultant unadufasha murwego rwamahugurwa ya steemit, #iburyo ni @ange.nkuru umusizi ubirimo neza kuri steemit

U5drKYwHa3W9dRbDgdeZnkz2CSM35Jf_1680x8400.jpeg
#iyi ni consultancy bureau ya @zahabu KICUKIRO ni nawe utanga amahugurwa kuri cryptocurrency n'a steemit nkimpuguke.

PSX_20180413_081814.jpg
#nange Jado @bmotives

Steemit numuryango, nishuli, nurubuga nyunguranabitekerezo nurubuga nkoranyambaga ndetse Nina business

Murwanda hari umuryango waba steemians uzahura nawo mugihe uzaba umaze gufungura account.

ni gute wafungura account?
Unyura kuri( https://signup.steemit.com )
Utegereza icyumweru account yawe bari kuyisuzuma yakemerwa babikumenyesha kuri Email.

Arinabwo baguha password ndende cyane murwego rwumutekano ubundi ugasabwa kuba wayibika ahantu hizewe utazayibura ushobora kuyibika muri draft za email (Gmail is more secure 🔐) cyangwa ukayandika ahantu runaka utazabura kuko ururubuga ntirutanga password zabuze cyangwa wibagiwe.

Hari byinci byo kumenya kururu rubuga steemit.com ariko ibyo nibyo byingenzi wamaze kwinjira hari umuryango mugari mu Rwanda wagufasha gusobanukirwa kurushaho. Ndetse niba unasanzwe kuri steemit ariko utarahura numuryango nyarwanda wakora comment kuriyi article nkaguhuza nabandi ba steemians.

Steemit numuryango kandi uko umuryango uba mugari niko inyungu zaburi umwe ziyongera ndetse ninyigisho zikiyongera.

SHALLOM

by Jado

@bmotives

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!